Wednesday, 9 October 2013

Ikipe ya Real Madrid isanzwe izwiho kugura abakinnyi bakuze b’ibyamamare, ubu noneho yaguze umukinnyi w’imyaka 9 gusa y’amavuko, uwo akaba ari umwana ukomoka mu gihugu cy’Ubuyapani ufite ubuhanga butangaza benshi kuburyo yatangiye kuba icyamamare akiri umwana muto cyane.

Aka gashya kari kazwi ku mukinnyi nka Lionel Messi waguzwe na Barcelona afite imyaka 11 y’amavuko, uyu mwana w’umuyapani witwa Takuhiro Nakai we akomeje kuvugisha amakipe atari maki yo ku mugabane w’Uburayi, nyuma y’aho bigaragaye ko yifuzwa cyane na Real Madrid ndetse bikarangira bagiranye amasezerano.
Ku myaka icyenda gusa imikinire ye itangaza benshi
Uyu mwana w’umuyapani Takuhiro Nakai ufite akabyiniriro ka Pipi, akomoka mu ntara ya Shiga yo mu Buyapani, akaba ku myaka 7 gusa y’amavuko yarabashije guca ku mateleviziyo yo muri icyo gihugu, akaza guhita aba icyamamare mu gihugu cye cy’amavuko kuri iyo myaka. Ikibazwa kugeza ubu ni ukuba uyu mwana azabasha gutwara imipira ya zahabu n’ibindi bihembi by’umupira w’amaguru bitandukanye, cyane ko ababitwara n’ababitwaye mu gihe cyashize uyu Takuhiro Nakai benshi bemeza ko ariwe ufite impano n’ubuhanga kubarusha ugereranyije n’uko abo bandi babyirutse mu bwana bwabo kuko amacenga n’umuvuduko afite bitangaza benshi.
REBA UBURYO AMACENGA N'IMIKINIRE Y'UYU MWANA W'IMYAKA 9: